Print

Manuel Pellegrini utoza Westham yandagaje bikomeye umutoza wa Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 2115

Pellegrini wibwe ibitego 2 mu mukino w’igice kibanza cya shampiona Liverpool yabatsinze ibitego 4-1,yavuze ko Klopp na Liverpool ye bakunda gutsinda ibitego byo kurarira.

Yagize ati “Klopp yakunze gutsinda ibitego byinshi byo kurarira.Turi muri Malaga yadutsinze igitego cyo kurarira kuri metero 7.Ajye yivugira ibyo ashaka.”

Ibi Pellegrini yabitangaje nyuma yo kumenya ko Klopp yabwiye abanyamakuru ko yaraye yibwe n’abasifuzi ubwo yanganyaga na Westham igitego 1-1,ahitamo kumusubiza ko yishima iyo yahawe ibitego byo kurarira.

Pellegrini waraye ahagamye Liverpool bakanganya igitego 1-1,yatangaje ko akunda ikipe ya Manchester City yigeze gutoza ndetse yahagamye Klopp kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe.

Liverpool yatakaje amahirwe yo kuba yasiga Manchester City amanota 5 mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona nyumayo kunganya na Westham kuri uyu wa mbere.


Klopp yashinjwe ko yishimira guhabwa ibitego byo kurarira