Print

Papa yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gufotorwa ari gusomana n’umukuru w’Abayisiramu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 5317

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 nibwo Papa Francis yagiriye uruzinduko rw’ amateka muri Leta zunze ubumwe za Abarabu ndetse mu rwego rwo gukuraho urwikekwe rw’abagatolika na Islam,yakoze agashya asomana mu ruhame n’umukuru w’abayisiramu.

Papa Francis na Sheikh Ahmed basomaniye byimbitse ymu mujyi wa Abu Dhabi, umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu nyuma y’ aho bombi bari bamaze gushyira umukono ku masezerano yo kurwanya inzangano zifatiye ku badahuje ukwemera.

Benshi mu batuye isi bishimiye iyi foto y’uyu muyobozi wa Kiliziya ari gusomana n’uyu Imam,byatumye benshi basaba ko abantu bahagarika inzangano zishingiye ku madini.

Benshi bishimiye ko Papa yahisemo gusura igihugu cya UAE gituwe n’abayisilamu benshi ndetse uru rugendo rwe rwafashwe nk’urw’amateka.



Comments

iganze 6 February 2019

Muzabeshye abahinde ngo gusomana? Mwagiye mwubaha abantu bakuru koko? Ibyo biphoto mwirirwa muterateranya muhimbira abantu bizabageza kuki? Nta wabyemera rero ubu abantu bose barajijutse ntibemera ibibonetse byose


hitimana 5 February 2019

Ni byiza ko Paapa agenderera ibihugu by’Abaslamu.Wenda ashobora kubabwiriza nabo bakemera ko Yesu ari umwana w’imana wadupfiriye ngo tuzabone ubuzima bw’iteka..Naho ubundi usanga Idini y’Abaslamu itandukanye cyane n’idini y’Abakristu.Ndetse ibyo Korowani yigisha byinshi,bitandukanye cyane n’icyo Bible yigisha,ukibaza niba amadini avuguruzanya yose Imana iyemera.Urugero,mu gihe Bible yigisha ko Abrahamu yagiye gutamba umuhungu we Isaac,Korowani ntibyemera.Yigisha ko Abrahamu yagiye gutamba umuhungu we Ismael wari afite nyina w’umwarabu witwaga Agar.Ubwo se koko murumva Imana yakwemera ayo madini yombi?? Ntabwo bishoboka.Imwe ibeshyera Imana.Bigatuma n’Imana idashobora kuyemera yombi kandi avuguruzanya.Niba dushaka kuzabona umuzima bw’iteka,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.Kuvuga Imana gusa ntibihagije.