Print

Umusore yarahiriye kurega ababyeyi be bamubyaye kandi ari abakene

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 2243

Uyu musore w’imyaka 27 yatangaje ko aba babyeyi be bamuhemukiye kuko bamubyaye batamuteganyirije none kuri ubu ari kugerwaho n’ ingaruka z’ubukene bwabo.

Raphael Samuel yavuze ko ubuzima bwo ku isi bugoye cyane ndetse yakabaye ataravutse ariyo mpamvu yiyemeje kujya kurega ababyeyi be bamubyaye kandi ari abakene.

Raphael yavuze ko iyo bishoboka atari kwifuza kuvukira ku isi ndetse anenga bikomeye ababyeyi be bamufashije akayizaho ariyo mpamvu yifuza kubarega bagahabwa ibihano.

Raphael Samuel yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’ababyeyi be ariko atishimira ko bamubyaye batamugishije inama.