Print

Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yemerewe n’umunyamideli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 5889

Nyuma yo kwishimira ubutwari bwa Mwiseneza waturutse I Karongi akitabira irushanwa rya Miss Rwanda ryari ryarihariwe n’abakobwa bakomoka mu mujyi wa Kigali gusa,Mimi Mirage yemereye Mwiseneza imodoka biramugora kuyimugezaho ariko kuri ubu yamaze kumwoherereza amafaranga yo kuyigura.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019, nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 yashyikirijwe amafaranga atatangajwe umubare yo kugura imodoka igomba kugurwa vuba.

Muhayimana Samuel, musaza wa Miss Mwiseneza, yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko mushiki we yifuza kugura imodoka ya Toyota, ngo byaba byiza ibaye ifite irangi ry’umukara.

Mwiseneza yashyikirijwe Sheki mu muhango wabereye mu mu iduka ry’imyenda n’inkweto rya Mimi Mirage, rizwi nka MIMI’z riherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC (Muhima Investimeny Corporation) rya Mimi Mirage wayimwemereye.




Mwiseneza afashe enveloppe irimo akayabo yahawe


Comments

jojo 5 February 2019

Amarira yanyishe,gusa icyo nsaba nuko buried munyarwanda wese yashimira Mimi mirage


gatera 5 February 2019

Ndishimye cyane kubona uyu mudamu yubahirije amasezerano.Jyewe nk’umukristu,ndisabira Josiane gushaka Imana cyane,agashaka umuntu bigana Bible,kugirango amenye neza icyo Imana idusaba.Icyo nishingiye Josiane,nuko nzamushakira uwo muntu bazigana Bible kandi ku buntu,ndetse azajya asanga Josiane aho atuye.Kwiga neza Bible nkuko Imana ibidusaba,bizatuma abantu bakunda Imana babona Ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ndetse Imana ikazabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.
Kugira Imodoka,Amafaranga,Amazu,etc...,ni byiza cyane.Ariko ntitukibagirwe ko dusaza,tugapfa,tukabisiga.Iyo utashatse Imana ukiriho,Bible yerekana ko uba utazazuka ku munsi wa nyuma.
Soma Abagalatiya 6:8.Nkuko Yakobo 4:4 havuga,iyo wibera mu byisi gusa,ntushake Imana,igufata nk’umwanzi wayo.


Kaka 5 February 2019

Kurujyejuru Miss wacu n’ibindi bizaza kbsa gusa uzagure imodoka isumba iya Miss Cogebanque


kalisa 5 February 2019

Merci Mimi Mirage.