Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yibasiwe bikomeye n’abagize umuryango we yahemukiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 2303

Kuwa 31 Mutarama 2019 nibwo Jorge Eduardo se wa Georgina yaguye muri Argentina yari atuye gusa bamwe mu bagize umuryango we ntibabashije kumenya inkuru y’uburwayi bwe ahubwo bahurujwe mu muhango wo gushyingura bituma umujinya bawutura uyu mubyeyi w’umwana umwe usanzwe ari umukunzi wa Cristiano.

Georgina Rodriguez yari amaze iminsi arwaje se wari urembye cyane,ariko ntiyigeze abibwira bamwe mu bagize umuryango we bigera nubwo uyu musaza w’imyaka 70 apfa.

Nyirasenge wa Georgina utaravuzwe amazina aherutse guhamagara kuri TV ya Espagne atangaza ko uyu mukobwa nta soni agira ndetse umuco we ugerwa ku mashyi nyuma yo kwanga kumenyesha umuryango we ko se arwaye cyane.

Yagize ati “Isi yose izabona ukuntu ari umukobwa mubi,utagira isoni.yakagombye kuba yarahamagaye nyirarume akamubwira ko se asigaje igihe gito ngo apfe.Yri gufata indege akajya kumureba kuko yamufataga nka se.Nibura iyo atubwira ko yapfuye.”

Georgina yagarutse mu Butaliyani mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gushyingura se waguye mu bitaro byo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentina.

Georgina Rodriguez yashwanye n’uyu muryango wo kwa nyirasenge nyuma y’aho bamuserereje ko yashakanye n’umukinnyi ufite akayabo bityo akwiriye kuboherereza amayero make.


Georgina Rodriguez ukundana na Cristiano yanenzwe bikomeye na Nyirasenge