Print

Ingabire wavugishije benshi bitewe n’ikinyarwanda gikocamye yavuze bakamwita umwirasi ngo impamvu yatumye yisiga mukorogo harimo n’irondaruhu yakorerwaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2019 Yasuwe: 9357

Ubusanzwe yitwa Ingabire Sunlight Dorcas (Ingabire Sunny), avuga ko ari umuhanzi winjiye mu muziki mu 2015 ariko yatangiye kwimenyekanisha mu mpera za 2018.

Uyu mukobwa yaciye ibintu cyane mu ntangiriro za Mutarama 2019, intandaro ya byose ni ikiganiro yagiranye na Isango Star avuga ko atarabasha kumenyera kuvuga Ikinyarwanda neza ‘nyuma y’imyaka ibiri n’igice atagera mu Rwanda’.

Ibi, byafashwe nk’agahomamunwa. Amashusho ya Ingabire Sunny avuga Ikinyarwanda kigoretse yarasakajwe cyane, abamubonaga cyane cyane abo muri diaspora bamuhaga inkwenene abandi bakavuga ko ari akamaramaza kubona umunyarwanda umaze imyaka ibiri atagera mu Rwanda uvuga ko Ikinyarwanda cyamugoye mu gihe hari abamazeyo imyaka mirongo bakivuga badategwa.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi ari nayo dukesha iyi nkuru, Ingabire Sunny yavuze ko ubutumwa bwe bwakiriwe nabi. Ngo ntiyari agamije kwerekana ko atazi Ikinyarwanda; kuri iyi nshuro yagarutse ho yemeza ko akivuga neza nta nkomyi.

Ubusanzwe Ingabire Sunny aba muri Thailand, iki gihugu gikoreshwamo Icyongereza gike cyane, n’abakivuga ni abanyamahanga bo mu bihugu bivuga uru rurimi. Yavuze ko iyo atari muri Thailand akunze kuba ari i Nairobi, Dubai, Lebanon cyangwa Singapore mu kazi.

Ingabire Sunny yagize ati: “Mu kazi ka buri munsi, ni ibiraka nabonye, ndi umunyamideli. Twebwe dukorera abantu b’abadozi, hari imyenda mwerekana mu nzu z’abadozi, hari imyenda mwerekana mu birori bitandukanye, niba akunze ipantaro yawe bakamudodera iyo yifuza, niba ari Gucci bakamuha Gucci, niba ashaka Zara ukayimuha…”

Yongeraho ati: “Nkakorana n’abantu ba filime, ahanini niko kazi katumye mpicara, kampa amafaranga. Muri filime hari abantu baba barimo kwamamaza, nagize inararibonye ryo kwambika abantu cyane cyane Abanyafurika baza muri studio. Mbafasha kubona makeup zibabereye, mbereka izihwanye n’uruhu rw’Abanyafurika, kubambika imyenda ituma Umunyafurika agaragara neza.

Ingabire Sunny yemeza ko kubona akazi muri sinema abifashwamo cyane no kuba afite ubumenyi bw’inyongera nko gutwara moto, ubwato, koga n’ibindi. Ati “Ibyo ni ibintu bituma bakugumana.”

Ingabire Sunny yemeza kandi ko hari igihe yakoranye n’itsinda ryakoranye na Jean-Claude Van Damme ubwo hatunganywaga amashusho y’imwe muri filime yakinnyemo. Ati: “Hari ifoto nigeze gushyira kuri Instagram ndi kumwe na Van Damme […] iyo babaga bari gutegura cameras nabaga ndi mu bantu bakora akazi k’inyongera. Niba bashaka kureba uko aho umukinnyi ari bukinire hameze, ni wowe bareberaho niba camera isa neza, niba ari ukubyina mukabyina…”

Irondaruhu ryatumye Ingabire Sunny yisiga mukorogo

Uyu mukobwa avuga ko atiyumvisha uburyo hari bagenzi be bisize mukorogo babazwa niba baritukuje bakigira nyoni nyinshi kandi mu by’ukuri bazi neza ko amavuta bisize agaragara.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi namwe, hano ni muri Afurika, ba papa na ba Mama ntabwo nabwo babyara abazungu. Njye narisize, nta kintu bimbwiye unsetse cyangwa ntunseke. Ni iki naguhisha se? ntabwo ndi umuzungu, icyo nzi ni uko nisize.”

Yongeyeho ko yisize kubera irondaruhu yakorerwaga ubwo yabaga yagiye mu kazi mu bihugu by’Abarabu, abandi bakaba ibiraka we yiyicira isazi mu maso.

Ati: “Nisize bitewe n’impamvu. Nabanje gukorera mu bihugu by’Abarabu, ikintu cyatumye nisiga, nigeze kujya muri Lebanon ugasanga mu kazi harimo ikibazo, akazi kaboneka kubera ko uri umwirabura bakakakwima. Naje kwisiga ngo ndebe ko nibura bajya bandeba neza, maze kwisiga bakaza kundeba bati ‘wa mukobwa wo muri Ethiopia ari he’, nkabona bimeze neza.”

Ingabire Sunny kera ngo yari igikara, aho abazi ko akomoka muri Ethiopia, Jamaica cyangwa Maroc.

Ati: “Abanzi benshi, bazi ko ndi Umunyafurika w’Umunyarwanda. Hari abazi ko ndi uwo muri Jamaica, abandi bazi ko ndi uwo muri Afurika y’Epfo […] Kwirinda ko bakubaza ibintu byinshi uvuga ko uri uwo muri Jamaica, ubundi bakavuga ko uri uwo muri Maroc ukikomereza. Ariko ubu nsigaye mbona batakimfata nabi nka kera.”

Ingabire Sunny yatwaye inda akiri muto…

Ati: “Natwaye inda mpita ndeka ishuri. Nari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu, hanyuma ndabyara. Nabyaye bintunguye ariko byaranamfashije, nahise ntangira kwibana, ndakora , nahereye ku kazi k’ibihumbi icumi.”

Ingabire Sunny atanga inama ku bakobwa, by’umwihariko abari mu bihugu bikennye ko bakwiye kwirwanaho bagaharanira kurya amafaranga baruhiye kurusha uko watega amaboko abasore.

Ati: “Ikindi ujye uharanira gukora igihe cyose, ujye ukunda kurya amafaranga yawe, niyo aryoha. Icyo nshimangira cyane cyane, ni ukubwira abakobwa ngo bakore, birinde kurya amafaranga y’abasore, urye utarindiriye umufuka w’undi […] Nibihe agaciro, nicyo kirinda ibyo bibazo byose.”

Yongeraho ati: “Umuntu twabyaranye arahari, umwana wanjye na we ariga. Ni mukuru afite imyaka icumi, yiga muri Kenya, namujyanyeyo kugira ngo yige amenye izo ndimi. Ibyo nabuze we agomba kuzabibona kandi akabaho neza.”

Ingabire Sunny yemeza ko ibibazo by’ubuzima byatumye yiga ari mukuru kandi nabwo yiga nabi kugeza ubwo yavuye mu ishuri ntaho arayageza atangira ubuzima bushariye bwo kwishakira imibereho.

Ati: “Njye nize ntinze, nagize imyaka 15 ndi kurangiza umwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Ni ubuzima burebure, rimwe nzakoramo filime cyangwa nandikemo igitabo nkibahe.”

Ubu, Ingabire Sunny afitanye indirimbo nshya na Bruce Melody, bateganya kuyishyira hanze mu buryo bw’amashusho muri iki cyumweru.

REBA AMAFOTO YA SUNNY ATARISIGA MUKOROGO NGO ASE N’ABAZUNGU: