Print

Umugabo n’umugore bahanutse ku manga ubwo barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu modoka yari hejuru yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2019 Yasuwe: 6836

Uyu mupolisi w’imyaka 29 yahuye n’uyu mukobwa w’ihabara niko kujya kwishimishiriza mu kabyiniro,batashye bakorera imibonano mpuzabitsina hejuru y’imanga huti huti batabanje kuzimya neza imodoka,birangira uyu mukobwa arambuye ukugura akandagira ku muriro imodoka iragenda ibata mu manga hasi bahita bapfa.

Iyi modoka yahanutse iragenda igonga urutare runini,bituma aba bombi bahasiga ubuzima cyane ko batabonye uburyo bwo kwirwanaho.

Polisi yatangiye iperereza kugira ngo imenye neza icyishe aba bantu,nyuma yo kubona imirambo yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama ku muhanda munini wo mu mujyaruguru, dore ko yo ikeka ko hashobora kuba hari umugizi wa nabi wabishe agahimba iyi mpanuka.


Comments

mazina 7 February 2019

Nkuko Yesaya 48:18 havuga,Imana yaduhaye amategeko kubera ko ishaka ko tugira amahoro.Ariko kubera ko abantu nyamwinshi bakuba na zero amategeko yayo,bibagiraho ingaruka nk’izi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


Jacob 6 February 2019

Ntakundi nibasange satani bakoreraga. Ubundi mwabantu mwe twashatse Uwiteka bigioshoboka ko abonwa!