Print

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare barwanira mu kirere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 2939

Nyuma yo gusoza amasomo y’ibijyanye n’indege za gisirikare,aba basirikare bari bafite ipeti ryo hasi bazamuwe mu ntera bagirwa aba Ofisiye.

Abasirikare 10 bari basanzwe bafite ipeti rya Kaporali (corporals) n’aho abandi 6 bari basanzwe bafite ipeti rito kurusha ayandi mu gisirikare (Private),ariko nyuma yo kurangiza amasomo yabo muri Sir John Kotelawala Defence University muri Sri Lanka bakahavana impamyabumenyi ibashyira ku rwego rwa "AERONAUTICAL ENGINEERS", bahise bahabwa n’Umugaba w’Ikirenga ipeti rya Lieutenant.

Aba basirikare bose bazamuwe bihambaye kuko hagati y’amapeti bari basanzwe bafite n’ipeti bahawe harimo amapeti menshi basimbutse. Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo. Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

Aba bose bavuye kuri aya mapeti, basimbuka ipeti rya Sergeant rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’, basimbuka Ipeti rya Staff Sergeant, irya Sergeant Major, irya Warrant Officer II, irya Warrant Officer I ndetse n’irya Second Lieutenant bahita bahabwa irya Lieutenant.

Ingabo Zirwanira mu Kirere zigizwe n’imitwe y’indege ziguruka, Umutwe ushinzwe ubusugire bw’ikirere, n‘amashuri y’Ingabo Zirwanira mu Kirere.Izi ngabo zirwanira mu kirere ziyoborwa na Major General Charles Karamba.


Comments

sam 7 February 2019

Perezida wacu turamukunda azatuyobore ubuziraherezo!