Print

Pep Guardiola yatangaje umukinnyi uhagaze neza kurusha abandi muri Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 2333

Pep Guardiola yabwiye abanyamakuru ko muri iyi minsi Bernardo ahagaze neza cyane kurusha undi mukinnyi uwo ariwe wese mu ikipe ya Manchester City ndetse afite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga keretse agize ikibazo.

Yagize ati “Ubu kwicaza Bernardo ntibishoboka.kuri ubu muri Manchester City ni Bernardo Silva n’abandi bakinnyi 10 mu kibuga.Sinzi ikintu uriya musore yakoze muri uyu mwaka w’imikino.Akina hagati no ku ruhande kandi buri mukino awukina neza.Abandi bakinnyi bakwiriye guhanganira umwanya wa Bernardo Silva.”

Bernardo Silva amaze gukina imikino 32 mu marushanwa yose aho yatsinze ibitego 8 ndetse atanga imipira ibyara ibitego 7.

Bernardo ari mu bakinnyi bafasha Manchester City guhangana na Everton kuri uyu wa Gatatu muri Shampiyona.


Pep yavuze ko Bernardo ariwe mukinnyi wa Manchester City uhagaze neza cyane kurusha abandi