Print

Bujumbura:Umupolisi yarashe umunyonzi arapfa bivugwa ko yari amwimye ruswa bituma bagenzi be bigaragambya banga ko umurambo we utwarwa

Yanditwe na: Martin Munezero 6 February 2019 Yasuwe: 2876

Ibi byabaye ahagana saa munani (14:00) zo ku wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019, muri zone Rohero, i Muyinga mu mujyi wa Bujumbura. Ababonye iryo sanganya bakavuga ko umunyonzi yahagaritswe n’abapolisi babiri b’abofisiye bari bambaye imyenda ya gisivile baherekeje n’abandi batatu bafite intwaro.

Yagize ati “ Ubwo umunyonzi yahagarikwaga, abapolisi babiri bamwambuye igare bamubwira ko ahagaze ahatarabugenewe”.

Akomeza avuga ko habayeho uguterana amagambo ndetse n’abandi banyonzi babyivangamo ari benshi bagamije kurengera mugenzi wabo, ndetse banashaka kubohoza igare rye.

uyu ni Umurambo w’uwo munyonzi

Avuga ko abapolisi bageze aho bagira umujinya, ati “Umwe muri bo yasabye bagenzi be imbunda yo kurasa muri abo banyonzi, uwapfuye ryamufashe mu mugongo ahita apfira aho”.

Umunyonzi wari muri icyo kivunge, aganira na Iwacu/Burundi, yagize ati “Buri gihe baradufata bakatwaka amafaranga, badusaba hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu [y’amarundi] kugira ngo bagusubize igare ryawe baba bafashe, iyo ubyanze igare ryawe bahita barijyana ahantu udashobora kuzongera kuribona”.

Mu kuvana uwo murambo aho, abanyonzi bari babanje kwigaragambya biba ngombwa ko polisi ibasubiza inyuma batanga inzira y’imbangukiragutaba.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugana na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, abatangariza ko bidashoboka ko yahita abaha amakuru y’iryo bara ryabaye. Umupolisi warashe umunyonzi yahise ajyanwa ku biro byabo i Rohero.