Print

Uganda igiye gukoresha abakobwa bafite ibibuno binini mu kuzamura ubukerarugendo bwayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 2254

Iyi minisiteri yavuze ko aba bakobwa bagiye kubagira ibikoresho byo gukurura ba mukerarugendo b’abagabo ndetse bizeye ko bizatanga umusaruro.

Minisitiri w’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yabwiye Daily Nation ko bagiye gutoranya aba Miss bafite ibibuno binini kugira ngo babahe akazi aho bazatangaza abageze kuri final muri Kamena.

Yagize ati “Dufite abakobwa bafite uburanga bwakurura ba mukerarugendo.Ni kuki tutabakoresha mu kuzamura ubukerarugendo bwacu.”

Abakobwa benshi bafite ibibuno binini bahuriye n’abagiye gutegura aya marushanwa yo kureba abakobwa beza b’ikimero ndetse bafite ibibuno binini kuri hoteli yitwa Mestil Hotel bari kumwe na minisitiri Kiwanda.