Print

Umunyakenyakazi w’imyaka 29 washyingiranywe n’umusaza w’imyaka 50 bahuriye ku mbuga nkoranyambaga yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 6001

Uyu mukobwa w’imyaka 29 yavuze ko ari mu rukundo rudazanzwe n’uyu mugabo we bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nta gaciro na gake aha ibivugwa mu bantu.

Brenda yavuze ko bamwe mu bantu bamuserereza bavuga ko uyu mugabo we aruta se umubyara ariko ntacyo biba bimubwiye kuko azi neza ko bakundana.

Umugabo wa Brenda witwa Ssemakula Mukiibi ari mu kigero kimwe na se umubyara ariko uyu mukobwa yatangaje ko yakunze ko azi kuganira ndetse yamubwiraga amagambo aryohereye ku mbuga nkoranyambaga bagitangira kurambagizanya.

Brenda yavuze ko umugabo we nubwo ashaje mu myaka, afite umutima woroheje nk’uw’ingimbi ndetse ngo icyo aha agaciro n’uko bakundana,ibindi byabaye amateka.

Ababyeyi n’inshuti za Brenda baramwanze ndetse banga guha umugisha umubano we n’uyu musaza umurusha imyaka 21.

Aba bombi batangarije ikinyamakuru Switch TV ko batajya bita ku myaka barutanwa ahubwo buri wese yubaha undi.





Comments

gatera 7 February 2019

Ariko abantu babaye bate?Ntitukivange muli "personal issues".Reba umwana mwiza babyaranye.
Kurongorwa cyangwa kurongora umuntu ukuruta,ntabwo Imana ibitubuza. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricane,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.