Print

Ally Niyonzima yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 2245

APR FC yatakaje ba myugariro bayo Emmanuel Imanishimwe na Ombolenga Fitina yahisemo kugura umukinnyi mushya mubo hagati kugira ngo aze gufasha Migi na Amran Nshimiyimana bakina bafasha ba myugariro.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize ibasha kurangiza ku mwanya wa 2 wa shampiyona ndetse ni umwe mu bakinnyi bahamagarwa buri gihe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Biravugwa ko APR FC yaguze amasezerano ya Niyonzima Ally akayabo ka miliyoni 13 zirimo 5 yahaye AS Kigali na miliyoni 8 yahaye uyu musore uvuka mu gihugu cy’Uburundi.

Kuwa 30 Kanama 2017 ni bwo Ally Niyonzima yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri (2), avuye muri Mukura Victory Sport, atanzweho miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).



Niyonzima Ally yamaze kwerekeza muri APR FC


Comments

Rogers 7 February 2019

Welcome musore mwikipe ya mbere hano mu Rwagasabo kdi uzabikora kuko uri umuhanga
Thx again to Apr board for this new signing.