Print

Miss Mwiseneza Josiane yiswe Ingagi bibabaza cyane Depite Habineza Frank bimwibutsa umukobwa nawe wigeze kubimwita[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 February 2019 Yasuwe: 13566

Ibi yabikomojeho nyuma y’uko nawe yigeze kwitwa Ingagi mu mwaka wa 2017, ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’Igihugu, bikarangira iri jambo yongeye kuryumva ryiswe Mwiseneza Josiane bikomotse kubatari bamushigikiye.

Depite Habineza Frank, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko umunsi Mwiseneza yitwaga ingagi n’abatari bamushyigikiye, byamwibukije umunsi na we yayitwaga mu 2017 n’uwitwa Chantal.

Yagize ati “Narababaye cyane, narababaye uriya mwana Josiane Mwiseneza yiswe ngo ni Ingagi, byahise binyibutsa ko nanjye niswe Ingagi, nanjye niswe ingagi n’umukobwa cyangwa se umugore witwa ngo Chantal Roke cyangwa se Roshi,…”.

Yavuze ko uyu mukobwa witwa Chantal, yamwise Ingagi abinyujije kuri Facebook aho yavugaga ko adakwiriye kuba Perezida ahubwo ko akwiriye kuyobora Ingagi, biba ngombwa ko ajyana ikirego kuri Polisi, kugeza ubu akaba atarabona ubutabera.

Ati “Narababaye cyane njya no kurega kuri polisi, njyeza ikirego kuri CID baramukurikirana nyuma baza kumbwira ko atari ku mugabane wa Afurika, ko ari ku mugabane w’u Burayi, kubikurikirana nyine biragorana ariko ikirego cyanjye ntabwo nagikuyeyo, na n’ubu ndacyifuza ko polisi y’u Rwanda imfasha nkabona ubutabera”.

Depite Habineza avuga ko undi mukandida bari bahanganye atavuze izina, ngo iyo aba ariwe wiswe Ingagi bitari kurangirira aho, ariko ku bwe ngo byahise bisinzirizwa, akavuga ko umunsi Josiane yitwaga ingagi, byatumye yongera kubabazwa n’iki gitutsi.

Ati “Ejobundi mbonye uyu mukobwa Josiane wari ushyigikiwe n’Abanyarwanda benshi cyane kandi yatowe n’Abanyarwanda benshi cyane, Isi yose yaramutoye, akaza na we kitwa Ingagi byarambabaje cyane ndavuga nti ‘Indwara irahari’ Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge imenye ko indwara igihari”.

Habineza Frank ni Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ritavuga rumwe na Leta. Mu mwaka wa 2017 ubwo yitwaga Ingagi, yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu birangira atsinzwe amatora n’amajwi 0.62%.

Frank yongeye kwiyamamaza mu mwaka wa 2018, ahagarariye iri shyaka rye, DGPR, ku mwanya w’ubudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, atsinda amatora.

Mwiseneza Josiane wiswe Ingagi n’abatari bamushyigikiye, yarangije irushanwa rya Miss Rwanda2019, yegukanye umwanya wa Miss wakunzwe cyane n’abantu (Miss Populality),nabyo bitanyize Abanyarwanda benshi kuko bumvaga ariwe waba Miss Rwanda.

Src:Bwiza


Comments

mahoro jack 8 February 2019

Ntekereza ko uyu Kayumba uvuga ko ari "ibirego bya cyana" nawe ari muri cya cyiciro nyine cy’abumva ko hari ibirego bikwiye gukurikiranwa vuba ibindi bigafatwa nk’urwenya. Uyu muco mubi wo gusuzugura abantu ukwiye gucika kandi buri wese akikuramo ubu bwibone n’ubwirasi byokamye bamwe kuko biratudindiza. Ngo "uwabyiswe ntabitindeho kuko atariyo"? Ubu se abiswe inyenzi cyangwa inzoka bigeze baba zo? Ariko se igisobanuro cyabyo n’ingaruka byagize ku gihugu iyi njijuke Kayumba irabibona? Simbihamya!


kayumba isidore 8 February 2019

ARIKO se uwo Habineza avuga ko babimwise batamukira ni nde ?
Ingagi se nayo ni ubwoko kandi?
Uwabyiswe ntabitindeho cyane ko at ariyo.
Ibirego bya cyana. Wasanga baramwise ingagi kuko a kunzwe cyane kuko benshi baza kuzireba.


byumba 7 February 2019

arega irondakoko mu RWANDA rirakabije


7 February 2019

Ariko abantu barasetsa kuki muvuga ko batanyuzwe??erega yariya na marushanwa.


hitimana 7 February 2019

Ibi byerekana ko mu Rwanda tugifite abantu benshi baronda amoko.Nkuko Report ya NURC iherutse kubyerekana,no mu madini harimo "ironda-bwoko".Guhindura abantu bakaba beza,byarananiranye.UMUTI uzaba umwe gusa.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.


joo 7 February 2019

Harya nta Bantu bitwa ba Ngagi Babaho ?