Print

Nyina wa Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ibyo yatangaje ku birego byo gufata ku ngufu umuhungu we ashinjwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 2759

Dolores Aveiro yavuze ko azi neza umuhungu we ndetse yibaza icyo Mayorga yari agiye gukora muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo asaba n’ubutabera kubitekerezaho.

Mayorga yavuze ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu ubwo bahuriraga muri Hoteli mu mwaka wa 2009 ubwo yiteguraga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United.

Yagize ati “Nzi neza umwana wanjye.Mfitiye icyizere umwana wanjye kuri iki kibazo kuko uyu mukobwa ajya muri iriya Hoteli ntabwo yari agiye gukina amakarita.

Dolores Aveiro usanzwe atuye mu gace ka Madeira iki cyamamare Ronaldo cyavukiyemo,yashyigikiye bikomeye umuhungu we kuva ibi birego byatangira gufata intera mu Ukwakira 2018.