Print

Umugore yariwe n’ingurube ze yari agiye kugaburira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 3973

Uyu murusiyakazi utavuzwe amazina yatinze guha izi ngurube ibyo kurya zirasonza bikomeye,bituma zimwanjama ziramurya karahava,birangira zimwishe.

Izi ngurube zari zariye karungu, zarumye uyu mugore amatwi,isura,n’ibitugu,abura umutabazi bimuviramo urupfu.

Uyu mugore ukomoka mu gace ka Udmurtia,yatakaje amaraso menshi kubera umwanya munini yamaze iki kizu cyabagamo izi ngurube.

Umugabo w’uyu mugore yari arwaye cyane,yarakangutse aramushaka aramubura nibwo yahamagaye abaturanyi basanga yishwe n’izi ngurube.

Umurambo w’uyu mugore wagiye gusuzumwa kugira ngo harebwe niba koko yishwe n’izi ngurube cyangwa ari abagizi ba nabi.