Print

Mukura VS yananiwe gukura APR FC ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 2343

Mukura VS yari ifite amahirwe menshi yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde,yateye aya mahirwe inyoni, kuko yishyuwe igitego yari yatsinze ku munota wa nyuma, bituma irangiza ku mwanya wa kabiri mu gice kibanza cya AZAM Rwanda Premier League.

Mukura VS yabonye igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Lomami Frank gusa ntiyabashije kukirinda kuko Gicumbi FC yaje kucyishyura ku munota wa nyuma w’inyongera dore ko umusifuzi yongeye iminota 5 kuri 90 y’umukino.

Gicumbi FCyishyuye iki gitego kuri penaliti yinjijwe neza na Nshimiyimana Aboubakar, nyuma y’aho umusifuzi Hakizimana Louis yemezaga ko Nsengayire Shadad yategewe mu rubuga rw’amahina na Hatungimana Basile.

Nubwo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino,Mukura VS yagowe na Gicumbi FC yavuye mu bukene, yari ku kibuga cyayo kigora benshi, ihatakariza amanota 2 yose

Mukura VS itarahiriwe n’ibirarane yagize bitewe n’imikino ya CAF Confederations Cup,irangije igice kibanza cya shampiyona n’amanota 34 inyuma ya APR FC ya mbere ifite 35 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 na 31.