Print

Sintex avuga ko yakoze ikintu cyakozwe n’umuhanzi nyarwanda umwe gusa cyo gutegera umukobwa akava mu kindi gihugu aje kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 February 2019 Yasuwe: 2869

Umuhanzi nyarwanda Kabera Arnold uzwi nka Sintex yatangaje ko yatanze amadoralii y’ amerika 500$ angana n’amanyarwanda arenga ibihumbi magana ane amutegera imodoka iri VIP kugira ngo aze agaragare mu mashusho y’ indirimbo ye “ Super Star “

Yagize ati “Mu mashusho nakoze yampenze cyane gukora ni Video ya Super Star kuko umukobwa namutegeye kuva muri Kenya imodoka iri VIP ku madorali 500 mu rwego rwo gukora Video nziza iri ku rwego rwo hejuru “

Yvan Buravan nawe yishyuriye Tunda wo muri Tanzania itike y’ indege mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Just a Dance’ yafatanyije n’ umuhanzi AY wo muri Tanzania nyuma agatangaza ko ataragera muri Tanzania,akaba ariwe muhanzi nyarwanda wa mbere wemeye guheba agategera umukobwa uba hanze akaza kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Twifuje kumenya niba koko aba bahanzi babiri barigeze bakandagiza ikirenge muri bino bihugu byavuyemo bano bakobwa bategeye kugira ngo babakoreshe muri video, Sintex yatubwiye ko ataragera muri Kenya ndetse na Buravan nk’uko yabitangaje akaba ataragera muri Tanzania.

Sintex yatangarije UMURYANGO ko impamvu yishyuriye uyu mukobwa aya Madorali y’Amerika Magana atanu imodoka iri VIP ava muri Kenya yashakaga gukora impinduka n’ itandukaniro n’ayandi mashusho y’abahanzi nyarwanda, mu gihe ahamya neza ko izo nzozi ze zabaye impamo kuko nta gihombo yahuye nacyo kandi amashusho yayo akaba yarakiriwe neza n’Abanyarwanda.

Sintex akaba yasoje asaba abakunzi be n’abakunda ibihangano bye byose kumushyigikira mu irushanwa arimo ahatanira ibihembo bizwi nka Salax Awards,aho ari mu byiciro bibiri bitandukanye aribyo ,Umuhanzi mwiza mu njyana ny’Afurika ’Best Afro Beat’ no mu Kiciro cy’Umuhanzi Mwiza uri Kuzamuka ’Best UpComing’.

Ushobora kumutora ugiye ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo ’Salax afro8’ ukohereza kuri ’9092’ no mu kiciro cy’Umuhanzi Mwiza uri kuzamuka ’Best UpComing’,nabyo ukandika ijambo ’Salax new1’ wohereze kuri numero twababwiye haruguru,cyangwa ukamutora uciye ku rubuga rwa Salax Awards.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE NSHYA YISE "YOU"


Comments

9 February 2019

Bavuye kenya barikumufata amashusho kugeza murwanda?


kaka 8 February 2019

jyubeshya aba chinois wa mwana we! 500$ yaributege indege ntabwo yarikwinaniza mu mudoka! ikigaragara nyine nuko utararenga u Rwanda