Print

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yavuze ko ibihugu bigize EAC bitafatira umwe mu banyamuryango ibihano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 1247

Mu kiganiro Ubibona ute cyaciye kuri KT Radio kuri uyu wa Kane,Amb.Nduhungirehe yatangaje ko umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu 6 utashobora gufatira ibihano kimwe mu bihugu biwugize kubera imiterere yawo ariyo mpamvu hari ibihugu bitajya bitanga umusanzu bemeranyije.

Yagize ati “Kubera uko umuryango uteye,ibihugu 6 biwugize ntibishobora gufatira ibihano umunyamuryango,niyo mpamvu hari ibihugu bitaratanga umusanzu.Ntabwo EAC yakemura ikibazo cy’ibihugu 2 biwugize bitumvikana.”

Kuba ibihugu bigize uyu muryango bitashobora gufatira ibihano umunyamuryango utaye umurongo,bidindiza imikorere yawo ndetse niyo mpamvu inama z’abakuru b’ibihugu zagiye zisubikwa cyane guhera mu mwaka ushize.

Dr Kayumba nawe wari umutumirwa muri iki kiganiro yavuze ko kuba bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitumvikana bitazorohera uyu muryango gushing imizi kuko utakora ubucuruzi uri no gutegura intambara.

Bimwe mu bihugu birimo Kenya na Tanzania bifitanye amakimbirane,u Rwanda n’u Burundi ntibibnye neza cyo kimwe na Uganda aho Dr Kayumba yemeje ko mu gihe abayobozi b’ibihugu bigize EAC bataretse gutsimbarara ngo bacoce ibibazo bafitanye uyu muryango utaramba cyane ko washinzwe mu mwaka ya za 60 ugasenyuka muri 1977 ukongera ukazanzamuka mu myaka ishize.

Intego nyamukuru ya EAC ni ukoroshya ubucuruzi n’ubuhahirane bw’ibihugu biwugize ndetse no gufashanya mu ngeri zitandukanye.