Print

APR FC yabonye umutoza mushya usimbura Petrovic weguye kubera uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2019 Yasuwe: 4071

Amakuru agera ku Umuryango ni uko,APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League,yamaze kubona umutoza mushya wo kuyifasha mu gice cya kabiri cya shampiyona,uwo akaba ari umunya Serbia, Zlatko Krmpotić.

Uyu mutoza mushya wa APR FC w’imyaka 60,yatoje amakipe agera kuri 18 mu mateka ye,ubariyemo n’ikipe y’igihugu ya Serbia y’abatarengeje imyaka 19.

Krmpotic yatoje mu bihugu 12 birimo Serbia avukamo yatoje amakipe 3 arimo AIK Bačka Topola, OFK Beograd, Obilić mu gihe kingana n’imyaka 3,yerekeza muri Sweden atoza ikipe yitwa Degerfors IF atoza iyitwa Sloga Jugomagnat yo muri FYR Macedonia, atoza Ankaragücü yo muri Turkey, Paniliakos yo muri Greece, Nea Salamis yo muri Cyprus, Kairat yo muri Kazakhstan,Kazma yo muri Kuwait.

Yatoje amakipe yo muri Africa arimo Don Bosco yo muri DR Congo, ZESCO United yo muri Zambia, Jwaneng Galaxy yo muri Botswana, Royal Eagles yo muri Africa y’Epfo South Africa utibagiwe na U17 ya Serbia na Montenegro muri 2005, na Serbia U19 (2007–2008).

Uyu mutoza wa APR FC yakinnye umupira cyane ari myugariro aho yakinnye mu ikipe y’igihangange ya Crvena Zvezda cyangwa Red Star Belgrade n’ikipe y’igihugu yicyahoze ari Yougoslavia.

Kuwa 15 Ugushyingo 2018 nibwo undi munya Serbia watozaga APR FC,Ljubomir Petrovic yasezeye ku kazi ko gutoza APR FC bitewe n’uburwayi bituma ikipe ihabwa Jimmy Mulisa wari ukiyitoza kugeza uyu munsi aho bivuga ko agiye kuba umutoza wungirije.

Zlatko Krmpotić asanze APR FC iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ndetse afite umukoro wo gukomeza gutsinda agatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda no kuyifasha kwitwara neza mu marushanwa nyafurika gusa igihe yasinye ntikiramenyekana.


APR FC yazanye umutoza mushya wo gusimbura Petrovic


Comments

Gasigwa JeanD’Mmour 9 February 2019

Arakaza neza yusa icyivi twatangie