Print

Rocky Kirabiranya na Junior basobanura Filimi basubije ababashinja kwiba filimi zo mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 6393

Rocky umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’agasobanuye we na mugenzi we Junior basubije Mazimpaka Jones Kennedy uri mu bakuriye Sinema Nyarwanda wabashinje kwiba filimi z’amahanga bakazishyira mu Kinyarwanda, ko mbere yo gusobanura Filimi babanza kuvugana na ba nyirazo ndetse ko ibivugwa ko babangamira izikinirwa mu Rwanda atari byo ko ahubwo nabo bakabashimiye ko bateza imbere u Rwanda.

Rocky yagize ati “ Impamvu Kennedy avuga gutyo ni uko hari ibyo ashinzwe muri Sinema nyarwanda.Si umuvugizi wa Hollywood,Bollywood,ntabwo azi uko nkorana nabo.Nta nubwo azi uburyo tugana na ba nyiri ibihangano kuko nyiri igihangano niwe ukurikirana igihangano cye.Kennedy yakoze mu gihe cya kera igihe itumanaho ryari ritoroshye,bigoye kuvugana n’abantu bo hanze ndetse agakora filimi zabo batanabizi.Ubu ibintu byaroroshye,wavugana n’uwari we wese ku isi,si ngombwa ngo ujyeyo.Umwishyurira Online gusa bo baratwishakira.

Junior yamwunganiye agira ati “Hari abantu bakwandikira ngo muzadukorere filimi iyi niyi ariko iyo tutavuganye na ba nyirayo ntidushobora kuyikora.Dukora filimi zose tubona ari nziza ariko iyo utavuganye na nyirayo ntiwayikora.Kennedy yasobanuye Filimi ba nyirazo batazi ko abaho ariko twe barabizi ko turiho.

Rocky Kirabiranya na Junior batangarije ikiganiro Sunday Night cya Radio na TV isango Star ko bo na bagenzi babo basobanura filimi, bameze nk’uko uruganda rwa Volkswagen ruzana ibikoresho bitandukanye by’imodoka mu Rwanda bakabiteranya imodoka ivuyemo ikitwa Made in Rwanda ndetse asobanura ko kuba bahindura filimi mu Kinyarwanda bivuze ko izo basobanuye zakiswe Made in Rwanda ndetse uzanye idasobanuye mu Kinyarwanda akabihanirwa.

Junior Yagize ati “ko uyu munsi dufite imodoka zikorerwa mu Rwanda,ruriya ruganda ni urw’Abanyarwanda?.Bazana ibikoresho hanze bakaziteranyiriza mu Rwanda imodoka ivuyemo ikitwa Made in Rwanda.Natwe dukura Filimi hanze tukazisobanura mu Kinyarwanda kuki bitakwitwa Made in Rwanda.

Rocky yamwunganiye ati “Mbona ikintu abakuriye Sinema mu Rwanda bakora ni uko batakongera kwemera ko filimi idasobanuye mu Kinyarwanda yinjira mu gihugu kuko izacu ni made in Nyamirambo,Made in Gisozi,Made in Gatsata kwa sheriff.

Rocky Kirabiranya na bagenzi be bamaze kubaka uruganda rw’Agasobanuye rutunze abantu barenga ibihumbi 3000 mu Rwanda no hanze yarwo gusa bafitanye amakimbirane n’abahagarariye Sinema nyarwanda babashinja kubicira isoko.


Comments

niyonkuru egide 20 September 2021

Kureba film zisobanuwe neza


joy muhire 23 October 2020

Agasobanuye


Niyonkuru Samuel 2 October 2020

Kureba agasobanuye