Print

Perezida Museveni yashyigikiye amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 2046

Mu kiganiro n’Abanyamakuru perezida Museveni yagiranye n’Abanyamakuru kuri Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa rikwiriye gushyigikirwa bikomeye kuko rizatuma abakobwa babona amahirwe yo kwigaragaza ndetse bazamure ubukerarugendo bw’igihugu.

Yagize ati “Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza.Tugomba gushaka uko tuvugana n’abakobwa mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko ababiteguye bashingiye kuri Miss World, hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”

Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo.

Abazahiga abandi mu kugira ibibuno byiza, bazatoranywa muri Kamena 2019 ndetse bahite batangira akazi.



Museveni yashyigikiye aya marushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini


Comments

Alpha 8 February 2019

Ko Umuseke.rw wanditse ko yabyamaganye none mwebwe ngo Museveni arabishyigikiye, twemere ibihe?