Print

APR FC yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya n’abakinnyi bane bashya yasinyishije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 2858

Umutoza Zlatko Krmpotić yeretswe abanyamakuru, ahita atangaza ko atazagorwa no kumenyera APR FC kuko amaze igihe ayikurikirana ndetse yiteguye kuyigeza kure mu marushanwa ya CAF.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi muri APR FC, ikipe nziza mu Rwanda. Nzatanga ibyo mfite byose. Mfite ubunararibonye bwo gutanga ibyiza kuri iyi kipe ikaba yatwara ibikombe no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.Nzi byinshi kuri APR FC ariko ibyinshi bizavugirwa ku kibuga kuko niho akenshi umuntu agaragariza ibyo azi.

Ndi umutoza ukunda umukino usatira, ku buryo gutsinda igitego kimwe mu gice cya mbere abakinnyi bagakina bugarira iminota irenga 50 nkuko byagenze mu mikino APR FC iheruka gukina, njye simbyemera.”

APR FC yasinyishije amasezerano y’umwaka n’igice ndetse biravugwa ko yiteguye gutiza abakinnyi 2 gusa muri uku kwezi kwa kabiri.

Jimmy Mulisa wari umaze igihe kinini ari umutoza mukuru araba umutoza wa mbere wungirije w’uyu munya Serbia bivugwa ko yaranzwe na Ljubomir Petrovic wahoza atoza APR FC