Print

Perezida Museveni yazamuye mu mapeti umwana we w’imfura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 6840

Museveni ushinjwa kuzamurira ubutitsa amapeti umuhungu we kugira ngo azamusimbure ku butegetsi,ntiyakanzwe n’amagambo y’abanyapolitiki bahanganye byatumye agira umuhungu we.

Ipeti rya Lieutenant General Museveni yahaye umuhungu we, ni irya 3 mu yakomeye mu gisirikare cya Uganda kuko rikurikira General na Field Marshal.

Kuwa 16 Gicurasi 2016 nibwo Museveni yahaye ipeti rya Major General uyu muhungu we w’imyaka 44, Muhoozi Kainerugaba.

Museveni yahaye Muhoozi ipeti rya Lieutenant mu mwaka wa 2008 ubwo yarangizaga amasomo ya gisirikare mu ishuli rya Fort Leavenworth riherereye muri Leta ya Kansas muri USA.

Museveni yibajijweho nyuma yo kuzamurira ipeti umuhungu we,ho bamwe batangiye kuvuga ko ari uburyo bwo kumufasha kuziyamamaza mu matora ya perezida wa Uganda ateganyijwe 2021.


Comments

karekezi 8 February 2019

Ibi ni ibyerekana ko mu bihugu byinshi bya Afrika ari Kalashnikov na Nepotism bitegeka igihugu.Nyamara bikitwa ko ari “National Army”.Parliament,government members,courts are just “cosmetic institutions” zo kwereka abazungu ko hari Demicracy.Muribuka ejobundi abasirikare ba Uganda bajya muli Parliament gukubita aba Depite banze guhindura Itegeko-nshinga ngo M7 ategeke kugeza apfuye.Gusa icyo dictatators bibagirwa ni kimwe: Nuko badashobora kurasa ubusaza n’urupfu.