Print

Umutoza wa Arsenal yashije abakinnyi be imyitwarire mibi mu mikino basuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 1432

Umutoza Unai yavuze ko atari ubuswa bwe kuba atsindirwa hanze inshuro nyinshi ngo ahubwo ni imyumvire yok u rwego rwo hasi y’abakinnyi be ndetse batajya biyumvamo ko batsindira hanze.

Yagize ati “Dukeneye gukina neza hanze kurusha no mu rugo niyo mpamvu tugomba kuzamura imyumvire yacu iyo turi hanze kuko ikibazo si uko ikipe iba ipanze mu kibuga.Twatangiye shampiyona neza ndetse dutsinda imikino myinshi yo hanze ariko imyumvire y’abakinnyi yasubiye hasi.Dukwiriye guhindura imyumvira tukigarurira icyizere kugira ngo tuzatsinde Huddersfield ejo kuri ohn Smith’s Stadium.

Unai Emery ari ku gitutu gikomeye cyo kurangiza mu makipe 4 ya mbere gusa bizamugora kuko ahanganye n’amakipe afite abakinnyi beza kumurusha.

Arsenal iri ku mwanya wa 6 ikomeje gutsindwa umusubizo mu mikino yo hanze dore ko mu mikino 6 iheruka gukinira hanze ya Emirates yabonyemo amanota 2 gusa.

Arsenal ntiheruka gutsindira hanze kuko imaze gutsindwa 3 yikurikiranya yo hanze y’ikibuga cyayo irimo uwa Liverpool, West Ham na Manchester City.


Emery yavuze ko imyumvire y’abakinnyi be mu mikino yo hanze iri ku rwego rwo hasi