Print

Abaturage bafannye abasirikare karahava ubwo bicaga abagabo bafashe ku ngufu umwana w’umuhungu bikamuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 6721

Aba bagabo 2 b’abatinganyi,bahohoteye umwana w’umuhungu ndetse baramwica bahita batabwa muri yombi gusa urukiko rwanzuye ko bagomba kwicwa barashwe.

Ku munsi nyirizina wo kubica,uruvunganzoka rw’abanya Yemen rwinjiye muri stade nk’abantu baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi,bafana igikorwa cyo kwica aba bagabo kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Mu mashusho yafashwe,yagaragaje aba bantu bafite amatelefoni bari gufata amashusho,abandi bari kuririmba ndetse bamwe banyuzagamo bagakoma amashyi bagaragaza ko banezerewe kubera ubu butabera bwahawe uwo mwana.

Aba bagabo bambitswe imyenda y’ubururu,baryamishwa hasi bubamye,niko kuraswa urufaya rw’amasasu mu mugongo.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umuhungu aba bagabo 2 bishe,yarimo akina umupira hafi y’aho umwe atuye,bahita bamukururira mu nzu,bamufata ku ngufu birangira bamwishe cyane ko yavugije induru asaba ubutabazi.


Comments

mazina 14 February 2019

This world is mad.Igitangaje nuko Abatinganyi ari ibihumbi byinshi ku isi.Kimwe n’abandi banyabyaha,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.Gukora icyaha,bituma nawe utagira amahoro.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bahitamo gukora ibyo Imana itubuza.Niyo uvuze ko ari icyaha,baraguseka.Urugero,ubusambanyi ntabwo bikitwa icyaha.Ngo ni "kuba mu rukundo".


GGG 9 February 2019

Ni byo. Ku tica imbwa byorora imisega.


bo 8 February 2019

igihano kiri munsi y’iki ntango cyaba gikwiye