Print

Tanasha umukunzi wa Diamond yasabye kubonana na Zari nyuma y’iminsi baterana amagambo

Yanditwe na: Martin Munezero 8 February 2019 Yasuwe: 11602

Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, aherutse gutangaza ko ari we wenyine utunze abana. Ingingo yatumye abamukurikira (followers) bavuga ko Diamond yaba yaramutereranye mu nshingano zo kurera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Kiss 100, Tanasha avuga ko yifuza guhura na Zari bagakemura ibibazo bihari ku bijyanye n’abana.

Ati “ Sindavugana na we [Zari], gusa mfite icyizere ko tuzahura tugakemura ukutumvikana guhari bitewe n’abana. Nziko izi mbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye byagiye biha iki kibazo indi sura ariko Imana nibishaka kutazabonana tubiganireho.”

Tanasha yabwiye iki kinyamakuru ko ataravugana n’umwana mukuru wa Diamond, Princess Tiffah.

Uyu mukobwa inshuro nyinshi yagiye abwira ibitangazamakuru binyuranye ko nta mpungenge afite ku kuba agiye kubana na Diamond kandi asanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri.

Diamond yabyaranye umwana w’umuhungu na Hamisa Mobetto. Ni nyuma yo kubyarana na Zari umwana w’umukobwa n’umuhungu