Print

Miss Mutesi Jolly yavuze ku banyarwandakazi bivugwa ko bamutinya

Yanditwe na: Martin Munezero 8 February 2019 Yasuwe: 5059

Yavuze ibi nyuma y’uko abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 bavugaga ko bajyaga imbere y’akanama nkemurampaka bafite ubwoba batinya Mutesi Jolly wari umwe mu bakemurampaka abaza mu rurimi rw’cyongereza.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yavuze ko iyo yumva abantu cyane cyane abakobwa bamutinya nawe bimubera urujijo kubera ko ngo nta mwambaro w’igikoko aba yambaye.

Miss Jolly Mutesi yagize ati:” Mu by’ukuri ibyo bintu nanjye ndabyumva ariko mbiburira igisubizo, ni ikibazo rwose ntabona uko nsubiza, ariya marushanwa nayanyuzemo ndi umuntu udateye ubwoba yewe n’ibibazo nabazaga mu irushanwa ry’ubwiza (Miss Rwanda )riheruka abana nababazaga ibibazo byoroshye cyane, sinzi rero abantinya icyo babiheraho keretse tubabajije naho njyewe simbizi pe”.

Yakomeje agira ati:”No ku musozo w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nabazaga ibibazo byari byanditse nk’uko abandi babisomaga ariko iyo uri umuntu uzwi byorohera abantu kukuvuga naho njyewe hari ibitamfataho iyo mbibonye ndaseka nkabyihorera.”

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda mu 2016 , yabaye umukemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda, mu 2019 abantu benshi bakunze kumunenga bamushinja gutera ubwoba abahataniraga ikamba ababaza ibibazo bigoye ndetse n’icyongereza akakibabazamo avuga amagambo akomeye ndetse amwe akanayavuga nabi bigatuma ubazwa adasubiza neza.