Print

N’golo Kante n’umutoza we Sarri bari kurebana ay’ingwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 2684

N’golo Kante ukundwa na benshi kubera ukuntu yicisha bugufi,yababajwe bikomeye n’uko uyu mutoza Sarri yamwimuye ku mwanya we akahashyira Umutaliyani mwene wabo,Jorginho,bituma atisanzura nkuko byari bisanzwe ubwo yageraga muri Chelsea.

Ikinyamakuru Le 10 Sport yatangaje ko N’golo Kante atishimira kuba akina asatira ndetse yifuza kuva muri Chelsea akerekeza muri PSG igihe cyose Sarri yaba akomeje kuyitoza.

PSG yifuza bikomeye N’golo Kante ndetse yiteguye kumena amafaranga menshi kuri uyu Mufaransa uri mu bahagaze neza mu kibuga hagati.

N’golo uherutse gusinyira Chelsea amasezerano y’igihe kirekire,yagowe bikomeye n’imikinire ya Sarri wamukuye mu bakina bugarira amwigiza imbere aho akina hagati asatira.



Kante ntiyishimira uko akinishwa na Sarri