Print

Ole Gunnar Solskjaer yatangaje igihe Manchester United izongera gutwara igikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 2257

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Manchester United yasenyutse cyane ndetse bizasaba kwihangana imyaka 2 kugira ngo babashye kugera ku rwego rwiza nk’urwo Manchester City iriho.

Ole yavuze ko bisaba kugenda buhoro buhoro kugira ngo Manchester United yongere guhangamura City ya Guardiola yiyubatse cyane kandi idasesaguye amafaranga cyane.

Yagize ati “ Manchester City,Liverpool na Tottenham niyo makipe aturi hejuru cyane gusa Tottenham yo kuko twayitsinze birashoboka ko twayirusha.Dukeneye guhozaho.Imyaka 2 yaba ihagije kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ariko bizadusaba kwitegura cyane.Umwaka utaha nabwo umuntu yakwizera kuko Molde yari iya 11 muri 2010 hanyuma muri 2011 dutwara igikombe.Nta kintu kidashoboka.”

Ole yavuze aya magambo ubwo yabazwaga niba abona umwaka utaha Manchester United yabasha gutwara igikombe nkuko Lingaard yabivuze.

Ole Gunnar Solskjaer ntaramenya niba umwaka utaha azaba ari umutoza wa Manchester United,kuko yahawe amasezerano y’amezi 6 gusa yatangaje ko yifuza aka kazi burundu.