Print

Impyisi yariye umwana mu gitondo ubwo yiteguraga kujya ku ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 4274

Uyu mwana w’umuhungu yatewe n’iki gikoko iwabo mu gitondo cyo kuwa mbere w’iki cyumweru,kiramurya umubiri wose gisigaza amagufwa gusa.

Iyi mpyisi yakomerekeje bikomeye ababyeyi b’uyu mwana ubwo barwanaga inkundura ngo barokore uyu mwana wabo bahise bajyanwa kwa muganga.

Abaturage batuye muri aka gace batabaye uyu muryango nyuma yo kumva urusaku rwinshi,bagerageza kwica iki gikoko bakoresheje inkoni n’amabuye biranga biba iby’ubusa.

Nyirasenge w’uyu mwana w’umuhungu witwa Anne Wambui,yabwiye abanyamakuru ko iyi mpyisi yasanze uyu mu rugo uyu mwana ubwo yari yazindutse ari kwitegura kujya ku ishuli saa kumi n’imwe.

Urusaku rw’uyu mwana rwakanguye se wari uryamye agerageza kuza guhangana n’iyi nyamaswa ,nyuma aza gufashwa na nyina wari utekeye uyu mwana gusa ntibashoboye kumurokora.