Print

Minisitiri Nduhungirehe yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi wibye Mukura VS afana bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 5160

Amb.Olivier Nduhungirehe ukunda ikipe ya Mukura VS cyane, abinyujije kuri Twitter ye,yasabye FERWAFA kugira icyo ikora ku ikosa umusifuzi Hakizimana Louis yakoze kuwa 07 Mutarama 2019,ubwo yahaga Gicumbi FC penaliti ku munota wa nyuma avuga ko rutahizamu wayo Nsengayire Shadad yategewe mu rubuga rw’amahina na Hatungimana Basile,bikarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Yagize ati “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA rigomba kudusobanurira: umusifuzi nk’uyu HAKIZIMANA Louis ashobora gukora ikosa rikomeye nk’iri riyobya shampiyona maze bigahita? Ntagomba nibura guhagarikwa kubera ikosa ritabereye.”

Mu mashusho yashyizwe hanze na AZAM TV,yagaragaje neza ko uyu rutahizamu yigushije ku buryo bugaragarira buri wese ariko uyu musifuzi ntiyabibona,ibintu byababaje bikomeye Ambasaderi Nduhungirehe Olivier n’abandi bafana ba Mukura VS basaba ko FERWAFA yafatira ibihano umusifuzi.

Minisitiri Nduhungirehe n’abandi bafana ba Mukura VS,bafite ishingiro ryo kubabara kuko iyo Gicumbi FC idahabwa iyi penaliti,bari kurangiza igice cya mbere cya shampiyona bayoboye n’amanota 36 ariko ubu bari inyuma ya APR FC ifite amanota 35 bo bakagira 34.

Muri uyu mukino wabaye kuwa Kane w’iki Cyumweru,Mukura VS yabanje igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Lomami Frank,kiza kwishyurwa kuwa 3 w’inyongera na Aboubakar Nshimiyimana kuri penaliti yateje urunturuntu.

FERWAFA ifite akazi gakomeye ko kuzamura urwego rw’abasifuzi rukiri hasi cyane kuko bakomeje gukora amakosa ahindura ibyagombaga kuva mu mikino.




Amb.Nduhungirehe yasabye FERWAFA gusuzuma imyitwarire ya Hakizimana


Comments

rubyogo 10 February 2019

Biransekeje cyane !! Uziko yaruciye neza neza !! Ati bamuhane !! Reka nanjye nishakire umuyobozi ukomeye ajye ansabira ibisobanuro FERWAFA da!! Nonese ushyigikiwe ningwe harya bigenda bite basiwe !


rubyogo 10 February 2019

Biransekeje cyane !! Uziko yaruciye neza neza !! Ati bamuhane !! Reka nanjye nishakire umuyobozi ukomeye ajye ansabira ibisobanuro FERWAFA da!! Nonese ushyigikiwe ningwe harya bigenda bite basiwe !


rubyogo 10 February 2019

Biransekeje cyane !! Uziko yaruciye neza neza !! Ati bamuhane !! Reka nanjye nishakire umuyobozi ukomeye ajye ansabira ibisobanuro FERWAFA da!! Nonese ushyigikiwe ningwe harya bigenda bite basiwe !


kelly 10 February 2019

Minister witandukira ngo uvange iby,umupira n,ibya Leta naho bihuriye rwose utazatuma CAF idufatira ibihano kuko n,inzego 2 zitandukanye ,bigaragaye ko Leta yinjiye muby, umupira football NYARWANDA yafatirwa ibihano!!!!reka amarangamutima rero kuko buri muyobozi wear ashatse kudefanda ikipe afana ndumva umupira wacu wahita upfa!!
Ni gute c wasaba Ferwafa ibisobanuro? Ndumva aho waba utandukiriye inshingano zawe! ubu c ejo bundi Rayon Sport ikina na APR , Rayon Sport ko bayibye igitego kigaragara ko nta muyobozi mukuru wasanga Ferwafa ko bayirenganura? Nuko c ntawe uyifana? Ahubwo bazi inshingano zabo!!


[email protected] 9 February 2019

minister wibeshya iyokipe yawe ngo nimukura muriyinsi ntakigrnda kubera ibibazo byubukene bunuma mwikipe yanyu ntabwo izongera kongera gutsinda ubukene bukiyimereye nabi


Bosco 9 February 2019

Rwose wa mugabo kuba wafana mukura ugomba kubanza ukamenya ibijyanye nimupira ko ari "science inéxacte"haribenshi bibwa kdi ntibagira ubavugira rero kuba yabiba cg atabiba ntiwabimenya niba yarabikoze nkana cg atabishaka ubu c kuri match ya Apr vs rayon ko uyu Louis ko yimye Muhadjiri penalty ahubwo agahitamo kumuha rouge,kdi bigaragarira buriwese ko it was a clear penalty,yaje kwisobanura uvugako hakozwe"DIVE"rero inama naguha ihangane kuko natwe twariganganye.retour irahari kdi niba Mukura imerita instinzi izayibona.


Frank 9 February 2019

Nyakubahwa ibyumupira byihorere umusifuzi yakoze ibyo azi yego iyo ikipe umuntu afana idatsinze birababaza ariko iriya ni penariti rwose


Amini 9 February 2019

ndibaza niba buri wese uzajya abona equipe ye yarenganijwe azajye asaba Ferwafa ibisobanuro?