Print

Abanyarwanda 5 baburiwe irengero nyuma yo kwerekeza muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 2673

Aba banyarwanda ni Mugisha Bategejo Christopher, Umuhire Joselina, Imanishimwe Boaz, Niyitegeka Gilbert na Kilangama David Matayo.

Aba banyarwanda bafashwe ari itsinda nyuma abashinzwe umutekano muri Uganda barekura bamwe muri bo bivugwa ko batanze ruswa, barimo Jean de Dieu Niyonteze na Pauline Dusabirema nkuko ikinyamakuru Virunga Post kibyemeza.

Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, bafungiwe muri gereza z’ibanga, barakubitwa ijoro n’amanywa ndetse bakamburwa ibyo bari bafite byose.

Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje kwibasirwa bikomeye,kuko bakubitwa,bakajyanwa mu nzu z’imbohe bashinjwa ko nta byangombwa bibemerera kuhatura abandi bagashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda.