Print

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku irushanwa ry’abakobwa b’ibibuno binini igihugu cya Uganda kiri gutegura

Yanditwe na: Martin Munezero 9 February 2019 Yasuwe: 5143

Muri ubu buryo byatumye bategura irushanwa bise Miss Curvy, ryatangijwe Kuwa 2 Gashyantare uyu mwaka, abantu benshi batangiye kunenga iri rushanwa bavugako abakobwa b’amabuno mato baziheba ngo kandi ntibiciye mu mucyo.

Ibi byatumye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamaganira kure abanenze irushanwa rya Miss Curvy,avuga ko bazakora ku buryo abakobwa badasuzugurwa.

Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’Abanyamakuru kuwa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa rikwiriye gushyigikirwa bikomeye kuko rizatuma abakobwa babona amahirwe yo kwigaragaza ndetse bazamure ubukerarugendo bw’igihugu.

Yagize ati“Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza.Tugomba gushaka uko tuvugana n’abakobwa mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko ababiteguye bashingiye kuri Miss World, hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”