Print

Perezida Erdogan yicishije bugufi aterura isanduku yarimo umurambo w’umwe mu bagwiriye n’inzu mu mujyi wa Istanbul [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2019 Yasuwe: 5084

Recep Tayyip Erdogan yagaragaye ari mu bagabo bari bateruye umurambo w’umuturage wagwiriwe n’iyi nzu ndende yo mu mujyi wa Istanbul kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 09 Mutarama 2019.

Umubare w’abahitanywe n’ibikuta by’iyi nyubako uri kuzamuka ubutitsa aho ugeze kuri 17 mu gihe hari abandi bakiri kwa muganga barembye cyane.

Kugwa kw’iyi nzu yari ituwemo n’abantu(apartement)kwatewe ahanini n’uko abayubatse bayubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Erdogan yagize ati “Muri aka gace dufite ikibazo gikomeye cy’abantu bakora ubucuruzi budakurikije amategeko nk’ubu kugira ngo babone amafaranga menshi.Abantu bakwiriye kwiga amasomo akomeye.”

Erdogan yasuye ibitaro abakomeretse barwariyemo aho abagera kuri 7 barembye bikomeye ndetse ubuzima bwabo bushobora kubacika.

Nyuma yo kugwa kw’amwe mu magorofa y’iyi nzu icumbikira abantu,bamwe baburiwe irengero ndetse imiryango myinshi iri kurira ayo kwarika kubera abantu babo baburiwe irengero.






Comments

gatare 14 February 2019

This is a good gesture for a prime minister.Imana idusaba "kwicisha bugufi".Nubwo bamwe bakize abandi bagakena,twese duhurira hamwe:Tuvuka kimwe,tugapfa kimwe.Ibyo kwirata ngo urakomeye,urakize,warize,etc...ni ubusa nkuko Bible ivuga.Ejo urapfa ukabisiga,ukajya mu gitaka.
Kandi iyo utashatse Imana ukiriho,biba birangiye utazongera kubaho.Ariko abicisha bugufi,bagashaka Imana,bakayikorera,ntibibere mu byisi gusa,abo Imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.