Print

Umunyamakurukazi Gashumba yatunguwe n’impano y’akabwa yahawe n’umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 February 2019 Yasuwe: 6286

Uyu mukobwa ukunze kwiyita Lil Stunner abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje ayo makuru. Ubusanzwe Sheila na God’s Plan bamaze igihe cy’amezi atatu bakundana ariko kuva byamenyekana ko bakundana uyu mukobwa asigaye aterwa Ishema no kuba ari mu rukundo nawe.

Sheila Gashumba yagize ati " ku munsi wanjye w’amavuko natunguwe no kubona ibintu byiza biteye amabengeza imbere ntigeze ntekereza ko nabona ndagushimira God ‘s Plan. Imana iguhe umugisha kuko utuma iteka mpora ndi umuntu udasanzwe .

None ubwoba wagiriraga imbwa bwashize uhita ubona ikintu nagusabaga mu gihe kirekire gishize kandi wari ugifite iteka uhora umbwira ngo Hoya Hoya ntago twatunga imbwa".

Sheila Gashumba yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuntungura byantwaye, ndagukunda kandi nzagukunda iteka kubera iyi sabukuru nziza unkoreye".Ayo niyo magambo yashyize kuri Instagram ye.