Print

Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika kongera ishoramari mu bijyanye n’ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2019 Yasuwe: 430

Mu nama ikomeye yaraye ayoboye I Addis Ababa muri Etiyopiya,kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019, ayoboye inama ku itembere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika,yasabye abaperezida b’ibihugu by’Afurika kuzamura amafaranga inzego z’ubuzima.

Perezida Kagame yagize ati “Dukwiye kuba abambere mu kuyobora buri ntambwe izagirira akamaro abaturage bacu.Leta zigomba kwemera kandi zikaba ziteguye gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi, ikimenyetso cyiza cy’ibi ni ibimaze kugerwaho twakoze bigamije gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gushishikariza gushyira ubushobozi n’ubufatanye bw’ikigega cy’amahoro (Peace Fund), nitwe tugomba kuba aba mbere mu gutanga umusanzu mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage bacu.”

Perezida Kagame, yasabye ko ibigo byajya bireba ko abakozi babyo bafite ubuzima bwiza kandi bagerwaho na serivizi zo kwivuza, ibi ngo bizatuma za leta zishyira imbaraga ku batishoboye.