Print

Umwana w’imyaka 6 yaciwe umutwe azira kujya mu idini ridahuza amahame na Islam

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2019 Yasuwe: 3244

Umugore n’umwana we basuye umusigiti w’intumwa y’Imana Muhammad iherereye I Madina,bahageze babazwa niba ari aba Shia barabyemera niko gufata uyu mwana w’umuhungu w’uyu mugore baramujyana bamuca umutwe.

Uyu mugore akimara kwemera ko ari umuyisilamu w’umu Shia haje imodoka ihita ifata umwana we w’umuhungu witwa Zakaria El jabber baramutwara bamutera igice cy’icupa mu ijosi kugeza bamuciye umutwe.

Nyina w’uyu mwana yavugije induru,asaba aba bagabo b’Abayisilamu kureka umwana we gusa bamwimye amatwi, bica umuhungu we.

Benshi mu banya Saudi Arabia bagera kuri 3/4,ni Abayisilamu b’aba Sunni niyo mpamvu uyu mwana w’umuhungu yishwe.


Comments

DIANE 10 February 2019

UBUBUBESHI VYABEREYE MUGACE AKAHE