Print

Umuyobozi wa Simba SC yahaye ubutumwa bukomeye Haruna Niyonzima wavuzweho imyitwarire mibi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2019 Yasuwe: 3271

Abakinnyi ba Simba SC barimo Niyonzima Haruna,Pascal Wawa n’abandi, bashinjwe gutoroka umwiherero iyi kipe yarimo yitegura kwerekeza mu Misiri gucakirana na Al Ahly,bibabaza umutoza n’abayobozi ndetse iyi kipe itsindwa ibitego 5-0.

Umuyobozi wa Simba SC yavuze ko atiteguye gukorana n’abakinnyi bafite ikinyabupfura gike ndetse mu minsi mike bagiye gutandukana n’abakinnyi bitwaye nabi,bazaba barangije amasezerano.

yagize ati “ Mu by’ukuri muri Simba twinjiye mu bihe by’impinduka. Ikibuga cy’imyitozo kiri hafi kurangira. Twamaze kwemeranya ko abakinnyi badafite ikinyabupfura, bitegure ko amasezerano yabo narangira, tutazakomezanya nabo. Abazakomeza kugaragaza ubwitange kubera Simba, tuzakomezanya nabo.”

Uyu muyobozi wa Simba SC yatangaje ibi kuwa 8 Gashyantare 2019,mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru.


Dewji yaburiye Haruna na bagenzi be bagiye kurangiza amasezerano