Print

Wayne Rooney ari mu mazi abira kubera amafoto yafotowe ari kumwe n’umukobwa ukora mu kabari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2019 Yasuwe: 2795

Rooney yafotowe ari kumwe n’umukobwa witwa Vicki Rosiek w’imyaka 32,basangiye agasembuye igihe kinini ari nako bari guteretana bigeze nyuma bajyana mu kandi kabari,bishobora kumuteranya n’umugore we Coleen bafitanye abana 4.

Rooney yasangiye na Vicki agasembuye bamara amasaha 10 bari kuganira byatumye benshi babibazaho ndetse abafotozi babafata amafoto yakwirakwijwe hanze.

Mbere y’uko Rooney ahura n’uyu mukobwa,yabanje kujya ku cyuma abikuza amafaranga yo kunywera,niko kwegera iyi nkumi bahuza urugwiro.

Muri Weekend ishize nibwo uyu mukinnyi usigaye akinira ikipe ya DC United yahuriye mu kabari kamwe na mugenzi we,baganira gake ahita ajya kuvugana n’uyu Vicki usanzwe atanga inzoga muri aka kabari ko muri Florida.

Umwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa Rooney yatangaje ko Rooney ari gukina n’umuriro kuko Coleen yamubujije kujya hanze wenyine ndetse ngo kuri iyi nshuro ibintu bishobora kumubana bibi cyane.

Yagize ati “Coleen yaramuburiye kureka imyitwarire mibi.Yakinnye n’umuriro kuba yinjiye mu modoka y’undi mugore bari bonyine.Mu mwanya muto yari kumwe n’umukinnyi mugenzi we nyuma asohoka ari kumwe n’umukobwa ufite imisatsi y’umuhondo.Birababaza Coleen cyane kubera iyi myitwarire y’uyu mugabo wari kure y’umuryango.”

Mu mezi 18 ashize nabwo Rooney yafashwe ari kumwe n’umukobwa mu modoka basinze birakaza bikomeye Coleen ndetse ashaka ko batandukana.

Uyu mukobwa yavuze ko ataryamanye na Rooney nkuko benshi babivuze,ahubwo basangiye agasembuye arangije arataha.





Rooney yasize umuryango we mu rugo ajya gusangira inzoga n’undi mukobwa mu kabari