Print

Abo mu muryango wa Tanasha bamubujije kubyarana na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 10 February 2019 Yasuwe: 3079

Hashize iminsi mike bivugwa ko Diamond yaba yaramaze gutera inda umukobwa ukomoka muri Kenya bamaze igihe gito bakundana.

Ibi binashingirwa ku kuba basigaye bameze nk’ababana dore ko iminsi myinshi Tanasha ayimara muri Tanzania, we na Diamond ntibanatinye gushyira hanze amashusho bari mu gitanda.

Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko umwe mu bantu bo mu muryango w’umukobwa yavuze ko batifuza ko babyarana mbere y’uko bakora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko.

Impamvu nyamukuru ni uko bafite impungenge ko Diamond ashobora kumutera inda, bamara kubyarana akamwanga nk’uko byagiye bigenda ku bandi bagore nka Zari, Hamisa Mobeto na Wema Sepetu.

Ati “Twafashe uwo mwanzuro bitewe n’amateka y’uwo Diamond. Urugero yabanye na Wema Sepetu igihe kinini ariko baza gutandukana, ajya kwa Zari babyarana abana babiri, nyuma byaje kumenyekana ko yabyaranye na Hamisa Mobetto kandi abana na Zari.”

“Kubera iyo myitwarire ntidushobora kwizera ko azarongora umukobwa wacu ataragera mu rugo ngo yuzuze ubisabwa byose ubundi bakore ubukwe ubundi ibyo kubyara bikurikire. ”

Umubyeyi wa Diamond, Kasimu Sanura, yavuze ko nabo babujije umuhungu wabo gutera inda Tanasha mbere y’uko bakora ubukwe. Ati “Twebwe nk’umuryango twicaranye na Nasibu (Diamond) tumugira inama ko yabanza agatuza akaba aretse ibyo kubyara.”

Mushiki wa Diamond, Esma Khan, nawe yemeje ko adakeneye ko musaza we abyarana na Tanasha kuko kugeza ubu afite abana bahagije.

Ati “ Twaramwicaje turaganira, tumusaba ko yatuza agakora umuziki akanishimisha n’umukunzi we Tanasha. Niba ari abana arabafite, kandi b’ibitsina byombi nta mpamvu afite yo kwirukira kubyarana nawe.”

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye mu mpera z’umwaka ushize. Yari yaratangaje ko ubukwe buzaba tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itazwi kuko hari abantu bazabutaha batari kuboneka icyo gihe.