Print

Polisi yafashe amavuta menshi ya mukorogo mu ntara y’Amajyepfo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 1993

Nyuma y’aho Perezida Kagame yamaganiye aya mavuta ahindura uruhu bitewe n’uko agira ingaruka ku buzima,Polisi yatangiye intambara yo kuyaca mu masoko n’amaduka yayacuruzaga ariko hari abakiyacuruza ariyo mpamvu mu ntara y’Amajyepfo hafashwe amaduzeni agera kuri 470 aya mavuta atujuje ubuziranenge yangiza uruhu.

Mu mpeza z’icyumweru gishize nibwo Polisi yerekeje mu mu turere twa Huye na Ruhangoifata amavuta ya mukorogo arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa Maxi-White, Skin White, Fair light, Diproson, Caro Light, Clear Men , Epiderm Crème, amasabune n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yashimiye abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa cyo gutungira agatoki mukorogo.

Yagize ati “Nyuma y’uko inzego zitandukanye zitangiye ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bihindura uruhu ababicuruza bahinduye amayeri bakabicururiza mu ngo zabo. Turashimira abaturage bagiye baduha amakuru y’aho biherereye bikabasha gufatwa.”

ACP Kajeguhakwa yasabye abaturage kureka gukoresha ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Amavuta ya mukorogo,ashobora gutera ingaruka nyinshi abayakoresha zirimo kanseri y’uruhu.

Source:IGIHE