Print

Martial arashinjwa guca inyuma umugore we ubwo yari atwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 1194

Martial ukunda abagore cyane,arashinjwa gusambana n’umunyamideli witwa Malika Semechi muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Paris habura ukwezi kumwe kugira ngo umugore we abyara muri Nyakanga.

Martial yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Samantha nabwo bapfuye ko yamucaga inyuma cyane,yongeye kuvugwaho ibyo guca inyuma undi mukunzi we bafitanye umwana w’umuhungu.

Nubwo ibi bihuha bikomeje kuvugwa kuri uyu rutahizamu,ari kwitwara neza mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umwe mu bashobora kubanza mu kibuga ku mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza muri UEFA Champions League bazahura na PSG kuri uyu wa Kabiri.


Semechi ushinjwa kuryamana na Martial ubwo umugore we yari atwite