Print

Nyanza:Umwarimu yapfuye azize inzoga zirengeje urugero

Yanditwe na: Martin Munezero 11 February 2019 Yasuwe: 6155

Aya makuru yemejwe na Egide Bizimana uyobora Umurenge wa Nyanza n’ubwo yirinze kugira byinshi atangaza. Ni mu kiganiro yagiranye na Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ati” Ni byo koko uwo mwarimu yarapfuye. Amakuru dufite ni uko ku wa Gatandatu yari yiriwe mu kabari kitwa Kingdom Village kari ahitwa ku bigega ariko sinakwemeza niba yarazize inzoga kuko byemezwa nyuma y’isuzuma rya muganga.”

Afissa Mukamana wari umukoresha wa Nyakwigendera yavuze ko Byiringiro wari ingaragu nta businzi yari azwiho.

Mukamana yakomeje avuga ko bamenye amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera ku mugoroba w’ejo, bahita bayamenyesha abashinzwe uburezi mu karere mu rwego rwo gushaka ugomba kumusimbura ku nshingano yakoraga.

Ati: “ Muri iki gitondo turabibwira abana yigishaga kuko babimenye tutabibabwiye byaba atari byiza.”

Nyakwigendera Byiringiro Michel wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yigishaga isomo ry’ubumenyi (Elementary Science) mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu.


Comments

13 February 2019

Muraho neza, ibi byuko Michel yazize inzoga reka tubasabe musubire I nyanza mumenye icyo yazize, turashyingura kuruyu wa gatatu le 13/2.


Biraguma 12 February 2019

EEH, INGARUKA Z’UMUSHAHARA WA MWARIMU WONGEREWE ZITANGIYE KWIGARAGAZA AKA KANYA


Ndagijimana Faustin 12 February 2019

Ehee,Nahogusengape!


MAZINA 11 February 2019

RIP Byiringiro Michel.You were still young. Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.