Print

Maurizio Sarri yatangaje amagambo akomeye nyuma yo kunyagirwa na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 1909

Maurizio Sarri waraye anyagiwe na Manchester City ibitego 6-0,yabwiye abanyamakuru ko nta cyizere afite cyo kugumana akazi muri Chelsea ariko yifuza kuzamura urwego rw’iyi kipe mu mikino iri imbere.

Yagize ati “Sinzi niba nzakomeza gutoza Chelsea.Mukwiriye kubaza abayobozi.Mbabajwe n’ikipe yanjye,no kuzamura imikinire yayo gusa akazi kanjye kari mu bibazo.

Nibwo bwa mbere ikipe ya Chelsea itsinzwe ibitego 6-0 muri Premier League gusa Maurizio Sarri yavuze ko mu mupira bibaho ariko atiteguye guhindura uburyo bw’imikinire ye.

Sarri yavuze ko umuherwe wa Chelsea namuhamagara,azamwitaba yishimye kuko amaze iminsi batavugana ndetse yemeje ko nta kintu na kimwe yiteze kuri we.

Biravugwa ko bamwe mu bakinnyi ba Chelsea batemera umutoza Sarri,kubera gukinisha Jorginho kandi nta kintu gifatika afasha ikipe mu kibuga hagati.



Sarri yavuze ko atizeye ko azagumana akazi ke