Print

Miss Rwanda Nimwiza Meghan wifuje kongera guhura na Mwiseneza Josiane byarangiye bahuye baranasabana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 February 2019 Yasuwe: 13273

Mu irushanwa rya Miss Rwanda riherutse kuvugwaho byinshi mu itangazamakuru ryagaragayemo udushya twinshi haba mu bakobwa baryitabiriye ndetse n’abarikurikiraniraga hafi aho bamwe batabura guhamya ko Mwiseneza Josiane na mugenzi we Mwiza Mighan bubatse ubushuti bitewe nuko babanye.

Ibi bishimangirwa nibyo Nimwiza yigeze gutangaza kuri Mwiseneza aho yahamije ko yamubereye inshuti nziza dore ko banabanaga mu cyumba kimwe kuko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye, avuga ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.”

Nimwiza Meghan akomeza agaruka kuri Mwiseneza Josiane agira ati: “Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya.”

Kuri iki cyumweru nibwo Mighan yasakaje ifoto ye hanze ari kumwe n’abakobwa barimo abo bahatanye muri Nyampinga w’u Rwanda ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere nyuma y’amarushanwa barimo gusangira nyuma bafata n’ifoto y’urwibutso.

Ibi bibaye nyuma yuko uy mukobwa Josiane aje I Kigali kwakira impano y’amafaranga azaguramo imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi.

Twakwibutsa ko Nimwiza Meghan watorewe kuba Miss Rwanda 2019, yavutse tariki 10 Ukwakira 1998, kuri se Ruvebana Gaspard na nyina Basiime Betty, akaba ari imfura mu muryango w’abana batatu bose b’abakobwa. Nimwiza Meghan yavukiye i Kigali ndetse kuri ubu umuryango we utuye mu mudugudu witwa Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


Comments

18 February 2019

Nukuri nibyiza ndabikunze nitwa felicien