Print

Umuraperi AY ku isabukuru y’umwaka amaze arushinganye n’umunyarwandakazi Rehema babyaranye umwana yagaragaje urwo amukunda rudasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 February 2019 Yasuwe: 2340

AY ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu ruhando rwa Muzika , akaba umwe mu bubashywe mu gihugu cya Tanzania. Uyu mugabo ufite umugore ukomoka mu rw’imisozi igihumbi yamushimagije bikomeye

Kuri iki Cyumweru, AY abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ibyishimo atewe no kuba amaze umwaka umwe yitwa umugabo. Yagize Ati “Ni isabukuru yacu, umwaka umwe urashize…isabukuru nziza kuri twe. Ndagukunda byimazeyo mama Aviel. Dukomeze dusabe Imana irusheho kuduha imigisha n’ibyiza byayo iminsi yose.”

A.Y n’uyu mukobwa bakundanye kuva mu mwaka wa 2008, bakoze ubukwe tariki ya 10 Gashyantare 2018, gusaba no gukwa byabereye kuri Golden Tulip Hotel, hanyuma ikindi gice kibera mu Mujyi wa Dar es Salaam

Kuri ubu bafite imfura y’umuhungu bibarutse ku wa 12 Kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healthcare biri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu mwana bahise bamwita Aviel bisobanuye Imana ni data bongeraho Yessayah rya se.