Print

Kisangani:Abanyeshuli bigaragambije bangiza imitungo y’abarimu babo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 February 2019 Yasuwe: 1778

Mu gace gatuyemo abarimu ndetse n’abayobozi bashinzwe abakozi,niho aba banyeshuli aba banyeshuli bateye bangiza byinshi ndetse bashaka no gukubita bamwe mu barimu babo bahasanze.

Aba banyeshuli bigaragambije gutya mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibyemezo byo gufunga bamwe muri bagenzi babo babaga ahitwa Elungu, bigeze gukora imyigaragambyo bagatwika amamodoka n’ibindi bitandukanye by’agaciro.

Kuwa Kane taliki ya 07 Gashyantare 2019,nibwo abanyeshuli batwitse imodoka 2 z’abarimu babo ndetse na moto 10 z’abayobozi ba Kaminuza ya Kisangani,bituma bamwe bapfa.

Abanyeshuli 2 batawe muri yombi bashinjwa kwijandika mu bwicanyi ariyo mpamvu aba banyeshuli bigaragambije kugira ngo barekurwe na polisi.