Print

Umugore yashyingiranywe n’igipupe gisa na Zombie mu bukwe bwaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 5251

Uyu mukobwa wavuze ko yashyingiranywe n’urukundo rw’ubuzima bwe,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyingiranwaga n’iki gipupe gisa nabi.

Felicity Kadlec yavuze ko ubuzima bwe ubu bumeze neza ndetse yabonye icyo yashakaga nyuma yo gushyingiranwa n’iki gipupe gisa na Zombie.

Felicity yashyingiranywe n’iki gipupe yise Kelly Rossi avuga ko gifite imyaka 37 mu bukwe bwitabiriwe n’ibindi bipupe bisa na zombie 2.

Ubukwe bwa Felicity bwabaye umwaka ushize,bwitabiriwe n’abantu 4 mu bagize umuryango we,ibipupe bye bigera ku 8.

Felicity utuye ahitwa Vinita muri leta ya Oklahoma muri US,yatangaje ko gushyingiranwa n’iki gipupe byazamuye urukundo yagikundaga ndetse acyiyumvamo bikomeye.

Yagize ati “Ubukwe bwacu bwagenze neza kurusha uko nabikekaga.Kelly yari yambaye neza kandi yari aberewe nk’umugabo mu bukwe bwacu.Gushyingiranwa nawe byatumye mwiyumvamo ndetse amarangamutima yanjye ariyongera.”

Felicity yaguriwe na se iki gipupe ubwo yari afite imyaka 13 ndetse yemeje ko yifuje gushyingiranwa nacyo ubwo yari afite imyaka 16.







Comments

mazina 12 February 2019

Nta kabuza arwaye mu mutwe cyangwa ni ubwana bwabimuteye.The Wedding is a sacred thing.Ntitugomba kubikinisha.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.