Print

MINEDUC yambuye ububasha bwo gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka abarimu bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2019 Yasuwe: 3017

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yabwiye abarimu b’I Muhanga ko MINEDUC ariyo igiye kujya yitegurira ibizamini bisoza umwaka mu mashuli abanza n’ayisumbuye kubera ko hari abarimu batigisha amasomo ajyanye n’integanyanyigisho,bigatuma abanyeshuli batsindwa ibizamini bya Leta.

Dr Munyakazi yavuze ko iyi myanzuro MINEDUC yafashe igiye kuyimenyesha abayobozi b’amashulindetse umuyobozi w’ikigo kizajya gitsindwa cyane azajya yirukanwa.

Yagize ati “Turasaba akarere, muri iki cyumweru turabandikira amabarwa ko ibizamini trimestriel bigomba kuba bisa bya p1 kugera muri S6. Bitwereka abana bize icyo gihembwe mu karere icyo bavanyemo. Icyo kizajya kigenzurwa na Minisiteri kugira ngo irebe ko kigendeye kuri porogaramu, ibizamini by’ umwaka ni Minisiteri izajya ibyitegurira byose. From p1 to S6 kababayeho”.

Abarezi bavuga ko iki cyemezo ari cyiza kuko kizatuma abanyeshuri bakora cyane n’ abarimu bikaba uko. Ngo bizongera imitsindire n’ ireme ry’ uburezi.

Umwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga yagize ati “Birumvikana ko hari uruhare bizagira mu mitsindire y’ abana. Abarimu n’ abayobozi nitubishyiramo ingufu twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Umuyobozi w’ ishuri yagize ati “Bizatuma natwe abayobozi uwakoraga yumva bitamureba abishyiramo imbaraga kuko bigiye kuba ibintu biri rusange ku rwego rw’ igihugu”.

Minisiteri y’ Uburezi yavuze ko ikigo kizajya kigira amanota make muri ibi bizami abayobozi bacyo bazajya birukanwa. Gusa umuntu yakwibaza niba umwarimu yakosora abanyeshuri be aziko abanyeshuri nibagira amanota make umuyobozi we azirukanwa ntabahe menshi kugira arengere umuyobozi we, cyangwa ngo yimane amanota ku bushake igihe afitanye ikibazo n’ umuyobozi we.

Source:Ukwezi.com


Comments

kabasha 12 February 2019

Ibyo bizamini se bizakuraho promotion automatique?njye mbona mukwiye gukaza ubugenzuzi Mu mashuri hakarebwa ko koko ibihabwa abana aribyo koko byateganijwe


RUVEBANA 12 February 2019

Ariko se rwose mwaretse akajagari mukaguma mu inshingano zanyu mukareka n’abandi bagakora izaba aho kubahoza ku nkeke.
Ahubwose ko arimwe mubashinzwe , aho kubasimbura mukubaza abanyeshuli kandi atarimwe mwabigishije mwabahagaritse mukajya kwigisha ko aribyo bifitiye igihugu akamaro kurusha Gukoresha ibizamini.
Ubu se Niba umwarimu mu mutesha agaciro bingana bitya, Abanyeshuli na twe twe ababyeyi b’ababana tuzaba akahe ?
Yewe Jyenda mwalimu waragowe